Umuryango CLIIR (Ikigo kirwanya umuco wo kudahana no kurenganya mu Rwanda) wamaganye byimazeyo, ibyavugiwe mu Inama yateguwe na Minisiteri y’urubyiruko ifatanije n’umuryango Imbuto Foundation uyoborwa na Jeanette Kagame, umufasha w’umukuru w’iguhugu cy’u Rwanda.
Umuryango CLIIR, ntabwo wishimiye namba, ibyavugiwe muri iyo nama yahuje urubyiruko n’umukuru w’igihugu Paul Kagame. Kuko ibyayivugiwemo byari bigizwe n’amagambo akarishye yuzuye ikinyoma, ubushotoranyi n’agasuzuguro ku banyarwanda b’ingeri zose bumva igihugu cyabo cyayoborwa mu buryo bwa Demokarasi isesuye, izira igitugu n’akarengane, urugomo n’ikinyoma.
Muri iyo nama umukuru w’igihugu, Paul Kagame, yongeye kwihanukira ahimbira ibyaha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta ayoboye, ataretse no kongera kwikoma mu magambo akarishye abo aribo bose bashaka kwimakaza UKURI, UBUTABERA, amahoro ; ubumwe n’ubwiyunge ku banyarwanda no mu karere k’ibiyaga bigari muri rusange.
Byumwihariko umuryango CLIIR wamaganye igikorwa kigayitse cyakozwe nk’umuhango wo kwihana ibyaha, ibyo bikozwe n’abana bamwe bo mu rubyiruko rw’Abahutu batoranijwe bakemezwa ko bagomba kwihana bakanasaba imbabazi kandi bakabikora mu izina ry’ubwoko bw’Abahutu, nkuko mw’ijambo rye, Perezida Kagame nk’umukuru w’igihugu, yaramaze kubibakangurira. Nabo nk’urubyiruko rw’Abahutu bakabikora batabanje kureba ingaruka za hafi cyagwa za kure zuwo muhango. Twibutse ko Leta ya Perezida Kagame itahwemye kwibasira abanyeshuri b’abahutu ibashinja kurangwa no gukwirakwiza « ingengabitekerezo ya jenoside » mu bigo byinshi by’amashuri. Guhera muri 2004, hafunzwe abanyeshuri n’abarimu benshi bakomoka mu bwoko bw’abahutu bazira icyo cyuka cy’uko abana n’abarezi b’abahutu batozwa kandi bakwirakwiza iyo ingengabitekerezo mu mashuli no mu gihugu. Bityo, umwana w’umuhutu akazajya ahohoterwa, igihe icyo aricyo cyose, ashinjwa kuba yaravukanye cyangwa yaratojwe n’abarezi be cyangwa ababyeyi be « ingengabitekerezo ya jenoside ». Iryo honyorabahutu rigashimangirwa mu gihe abaregwa ubwicanyi mu ngabo n’abakada ba FPR-Inkotanyi badahwema kongererwa AMAPETI mu gisirikare no kuzamurwa mu ntera mu butegetsi bwa Leta ya Perezida Paul Kagame.
Aha twakwibutsa ko umukuru w’igihugu Paul Kagame we ubwe, muri iyo nama, yari yaciriye urubyiruko amarenga avuga ko we hagize umwitakana ko yishe abantu ahawe amategeko na Perezida Kagame, ko we ubwe atazuyaza kumwihakana. Birababaje kuba we cyangwa abamwungirije barahatiye urubyiruko kwirega no kwihana ibyaha mu izina ry’Abahutu. Biragaragara ko nta mahoro yifuriza urwo Rubyiruko, mu gihe arutegeka gukora ibyo we atakwihanganira gukora. Ni ukuvuga ko yateguye kandi yategetse urwo rubyiruko kwikorera UMUSARABA w’icyaha cya GENOCIDE kandi ubwo bwicanyi bwarabaye bamwe muri urwo Rubyiruko bakiri bato cyangwa bataravuka.
Umuryango CLIIR wongeye kwibutsa ko icyaha ari gatozi, uwakoze ibyaha agomba kubisabira imbabazi ku giti cye byaba ngombwa ko abihanirwa akabihanirwa ku giti cye kandi ibyo bigakorwa mu butabera busesuye ntawe urenganijwe nkuko byagiye bibaragara mu manza z’ikinamico zaciwe n’inkiko gacaca. Twibutse ko za gacaca zagizwe igikoresho cyo guhonyora abahutu b’inzirakarengane bari bararokotse ubwicanyi bw’ingabo z’inkotanyi no gufungirwa ubusa bagapfira cyangwa bakaborera muri za gereza.
Umuryango CLIIR wongeye kwibutsa abayobozi n’abanyarwanda muri rusange, ko bakwitondera kuyobya urubyiruko barushora mu (bitabafitiye akamaro) bitabahaye rwamugambi no mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, CLIIR iboneyeho no gukangurira nanone urubyiruko, kudakurikira ababayobya kuko aribo rwanda rw’ejo, akaba ntawundi mugabane (Munani) urubyiruko rufite atari u Rwanda rwabo bagomba kubungabunga barushakira amahoro, ubumwe, amajyambere n’ubwiyunge birambye. Ibyo kubigeraho bakaba bagomba kugendera ku mateka y’u Rwanda mazima ; atagoramye ;kandi bakirinda abashaka kubafatirana bayagoreka ari nako bashaka kubahanaguramo amateka nyayo y’ukuri.
Bikorewe i Buruseli kuwa 4 Nyakanga 2013
Joseph MATATA, umuhuzabikorwa wa CLIIR