Catégories
2006 - 2010 2011 - 2015 Avant 1996 LU, VU, ENTENDU Persécution des opposants Rwanda : tout le pays VIDEOS / PHOTOS Violences sur la population

Ikiganiro Joseph MATATA Umuhozabikorwa wa CLIIR yagiranye na Ikondera Infos

Ikigo CLIIR gikomeje gusaba abanyarwanda gushirika ubwoba no kwirinda gupfukamira ibyaha batakoze. Gahunda Ndi Umunyarwanda ni ikinyoma!

Ngo "Abahutu ni bo babanje kwicwa »

Umunyarwanda yaravuze ati : « Uzaba intwali ntabara imyaka »
Uyu Matata Joseph, yatangiye ibikorwa byo kurengera abahohoterwa kuva akiri muto.
Ku myaka ye 20 gusa, yashoboye guhagarika ihohoterwa ryakorerwaga abanyeshuli biganaga b’abatutsi, birukanwaga mu mashuli mu mwaka w’1973.
Muri gereza aho yafungiwe mu mpera z’umwaka w’1990, azira ngo kuba icyitso cy’inkotanyi, amaze kubona umwe mu bo bari bafunganywe akubiswe agapfa, yahise yiyemeza ko igihe cyose azaba agihumeka, azaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu kuri buri wese.
Ubwo aho afunguriwe koko, yinjiye mu muryango ARDHO, aho yaboneye uburyo bwo gutahura no kwamagana ubwicanyi bwari mu Rwanda.
Uyu Matata ni umutangabuhamya ku bwicanyi ndengakamere bwakorewe abahutu n’abatutsi; ariko akemeza ko ubw’abahutu bwabanjirije ubw’abatutsi, n’ubu ngo abahutu bakaba bagikomeje kwicwa. 
Kuba Matata yemeza ko abahutu bakorewe genocide mbere y’abatutsi, abikura mu maperereza yikoreye ubwe, mu byanditwe na Ruzibiza, n’abanyamerika babili Bitwa : Christian Davenport, "professeur de sciences politiques et de socialogie à l’Institut Kroc, spécialisé dans les études sur les conflits et la paix à l’Université Notre-Dame, dans l’Indiana" na Allan C. Stam, "professeur de sciences politiques-l’Université du Michigan" (http://www.genodynamics.com/.).
Gushaka kugaragaza ko abahutu bicwaga ntibyamuguye neza kuko ubutegetsi bwa FPR butashakaga ko bimenyekana. Ubwo Matata atangira guhigwa, abonye ageramiwe, ahitamo guhunga igihugu mu mwaka w’1995.
Ageze mu Bubiligi aho yahungiye, yashinze umuryango ugamije kurwanya umuco wo kudahana no kurenganya mu Rwanda (Centre de lutte contre l’impunité et l’injustice au Rwanda: CLIIR) aho yakomeje kwamagana ubugome ngo n’ubu bugikomeje kuranga ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi.

Source: Ikondera Infos