Catégories
2011 - 2015 Afrique : RDC/BDI/UGA/TZA/etc Elimination des élites Europe, Amérique, etc Manipulation de la justice Persécution des opposants Rwanda : tout le pays Soutien aux victimes

ITANGAZO RYA CLIIR KU IKATIRWA RYA VICTOIRE INGABIRE

CLIIR irasanga umwanzuro wafashwe wo gukatira igihano cyo gufunga imyaka 15 umukuru wa FDU-Inkingi, Madame Victoire Ingabire, ubuzemo ubutabera.

Ikigo kirwanya umuco wo Kudahana no Kurenganya mu Rwanda (CLIIR) kirasanga umwanzuro wafashwe n’urukiko rw’ikirenga  kuri uyu wa Gatanu taliki ya 13 Ukuboza, wo gukatira igihano cyo gufungwa imyaka 15 umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, ubuzemo ubutabera.
Turamagana  uwo mwanzuro n’icyo cyemezo cyigayitse kuko uwo mwanzuro w’urukiko, wuzuye amakemwa, ubushishozi buke n’agasuzuguro ku banyarwanda bose.
Turasaba Leta y’u Rwanda kwikubita agashyi ikareka gukandamiza abanyarwanda, ahubwo igaha ubwisanzure Demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi, igaharanira ko uburenganzira no kwishyira ukizana byimakazwa mu Rwanda.
Twongeye gusaba dukomeje ko Leta y’u Rwanda irekura abatavuga rumwe nayo bose ihereye kuri Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Me Bernard Ntaganda, Déo Mushayidi, Dr Théoneste Niyitegeka n’abandi benshi ikomeje kurenganya.

Bikorewe i Buruseli kuwa 13 Ukuboza 2013
Joseph MATATA, Umuhuzabikorwa wa CLIIR