Catégories
2011 - 2015 Afrique : RDC/BDI/UGA/TZA/etc Asphyxie des ONGs Avant 1996 COMMUNIQUES Europe, Amérique, etc Répression des journalistes Rwanda : tout le pays Tous autres actes Violences sur la population

ITANGAZO K’UMUNSI NGARUKAMWAKA WA DEMOKARASI W’IZIHIZWA KU ISI YOSE (15.09.2014)

CLIIR iributsa Abanyarwanda ko Demokarasi iharanirwa. Kuyiharanira rero bisaba kwigomwa, kwiyemeza no kwitanga.

Banyarwanda bavandimwe, ubwo bamwe duherukana tariki ya 10/09/2013 mu gikorwa cyo kwizihiza isabukuru ya CLIIR (Ikigo kirwanya umuco wo Kudahana no Kurenganya mu Rwanda), twaboneyeho akanya ko kubagezaho bimwe mu bikorwa uwo muryango wagezeho mu myaka 18 umaze ushinzwe.
Twatashye twemeranijwe ko tuzagaruka gukomeza kubiganiraho, tukavuga kubijyanye no gutangiza ikigega cyadufasha guteza imbere no guharanira ibikorwa bya Demokarasi.
Tukiri kuri Demokarasi rero by’umwihariko, Demokarasi yahariwe umunsi mpuzamahanga wizihizwa na LONI (ONU) ku italiki ya 15/09 bya buri mwaka, iri ryizihizwa ry’uyu munsi rikaba rikurikirwa n’iryundi munsi wizihizwa na none na LONI (ONU) wahariwe Umunsi w’Amahoro, wo ukaba uzizihizwa taliki ya 21/09/2013.
CLIIR iributsa Abanyarwanda ko Demokarasi iharanirwa. Kuyiharanira rero bisaba kwigomwa, kwiyemeza no kwitanga. Nkuko hari ibyangombwa nkenera ngo ubuzima bw’umuntu bwa buri munsi bugende neza (ibiribwa, ibinyobwa, itumanaho, ibyambarwa, ibiyega (imodoka) bituma uva aho uri kuburyo bwihuse ukajya ku kazi cg gusura abandi…) ni nako Demokarasi yagombye kwinjira muri buri munyarwanda, akayiha umwanya mu mibereho ye ya buri munsi, uburenganzira bwe ntibuhungabanywe, amahoro akaba muri we, akumva ko kuyiharanira no gushyigikira ibikorwa byayimugezaho ari inshingano yakagombye kwiha.
Demokarasi n’amahoro birajyana, ntibitana. Nta mahoro nta Demokarasi. Nta Demokarasi nta mahoro.
Banyarwanda, Banyarwandakazi, twese tuzi ko ufite amafaranga ashobora guhaha icyo yifuza cyose, ariko Demokarasi nta soko cyangwa iduka na rimwe igurishwamo. Amahoro nta hantu  na hamwe agurishwa, gusa twese tuzi ko igiciro cy’ibyo byombi ari Ubwitange, Ubushake, guhirimbanira Demokarasi bitugeza ku gushobora ibyo duharaniye.
Banyarwanda bavandimwe, mwese muzi ingaruka zo kubura amahoro, uwabuze amahoro abura aho akwirwa, ayashakisha kubura hasi no hejuru, uwo abwiye ko yabuze amahoro nawe aba amuteye kuyabura, bivuze ko amahoro yawe ari nayo yanjye.
Buri Munyarwanda afite amahoro, twese twayagira, kandi twaba dufite Demokarasi nkuko kimwe kidasiga ikindi.
CLIIR ikaba ibasaba ko buri wese muri twe yaba umusemburo wo guharanira no gushaka Amahoro na Demokarasi, akaba Imbone (umuzamu) yo kurwanya uwayahungabanya, abuza abanyarwanda kugera kuri Demokarasi nyayo isesuye.
 
Bikorewe i Buruseli kuwa 17 Nzeri 2013
Joseph MATATA, Umuhuzabikorwa wa CLIIR