Ikigo kirwanya umuco wo Kudahana no Kurenganya mu Rwanda (CLIIR) kirasanga umwanzuro wafashwe n’urukiko rw’ikirenga kuri uyu wa Gatanu taliki ya 13 Ukuboza, wo gukatira igihano cyo gufungwa imyaka 15 umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, ubuzemo ubutabera.
Turamagana uwo mwanzuro n’icyo cyemezo cyigayitse kuko uwo mwanzuro w’urukiko, wuzuye amakemwa, ubushishozi buke n’agasuzuguro ku banyarwanda bose.
Turasaba Leta y’u Rwanda kwikubita agashyi ikareka gukandamiza abanyarwanda, ahubwo igaha ubwisanzure Demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi, igaharanira ko uburenganzira no kwishyira ukizana byimakazwa mu Rwanda.
Twongeye gusaba dukomeje ko Leta y’u Rwanda irekura abatavuga rumwe nayo bose ihereye kuri Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Me Bernard Ntaganda, Déo Mushayidi, Dr Théoneste Niyitegeka n’abandi benshi ikomeje kurenganya.
Bikorewe i Buruseli kuwa 13 Ukuboza 2013
Joseph MATATA, Umuhuzabikorwa wa CLIIR