Catégories
2011 - 2015 COMMUNIQUES Kigali - Gitarama Manipulation de la justice Soutien aux victimes Violences sur la population

Kurenganura Nshimiyimana Jean Walter: Ibaruwa ifunguye ya CLIIR igenewe Ministre w’Intebe

Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, CLIIR ihangayikishijwe n’akarengane gakomeje kugaragara kandi gakorerwa cyane cyane abana b’urubyiruko rw’uruhande rumwe

Minisitiri w’Intebe Bwana Habumuremyi Pierre Damien,
Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, duhangayikishijwe n’akarengane gakomeje kugaragara kandi gakorerwa cyane cyane abana b’urubyiruko rw’uruhande rumwe (Abahutu). Aha turabivugira ko abamaze guhohoterwa bose dusanga babarizwa muri ubwo bwoko bw’abahutu gusa, bivuye muri gahunda za Leta muyoboye wagirango zigamije kubahonyora. Ingero ni nyinshi : Gahunda  « Ndi Umunyarwanda » ihatira abana b’abahutu kwemera icyaha cy’inkomoko cya génocide ndetse bakanagisabira imbabazi ; umunyeshuri wigeze kwirukanwa mw’ishuri rikuru ry’icungamutungo ry’imburabuturo, akajya kwicumbikira mu giti cyo mu mbuga y’ishuri ; umunyeshuri wo muri School of Finance and Banking (SFB) wahimbiwe gukopeza mugenzi we ejobundi akamburwa ikamba rya Miss wa Univerisité akirukanwa bwacya Ise agapfa urupfu rutunguranye; umusore uherutse kwambikwa amapingu azira ko asa nabi none amaboko akaba adakora ndetse akaba bizanamuviramo kuyaca cyangwa gupfa.
Ikigo kirwanya Umuco wo Kudahana no Kurenganya mu Rwanda (CLIIR) kibandikiye kibasaba kurenganura umunyeshuri witwa Nshimiyimana Jean Walter wigaga mu ishuri rya Kigali Institut of Education (KIE) mu mwaka wa 2 wa kaminuza. CLIIR irabasaba ko mwaca inkoni izamba mugahagarika iri hohoterwa ry’urubyiruko ndetse mukanakurikirana nabo twavuze haruguru n’abandi bahohoterwa mu gihugu kuko ari  benshi cyane maze mu gashyira mu gaciro mukaba mwabasubiza uburenganzira bagomba. Izi ngero ni nk’igitonyanga mu nyanja, kuko ni zimwe muri nyinshi cyane tuba tutabashije kubagezaho.
Tugarutse kuri uyu Nshimiyimana Jean Walter, uyu mwana wigaga muri Kaminuza ya KIE mu ishami ry’uburezi, ava mu muryango w’abatindi nyakujya. Atunzwe na nyina w’umukecuru cyane kandi w’ikimuga cy’amasasu y’Intambara witwa Nzamutuma Domitile utuye mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Rweibare ahahoze ari muri Commune Muvumba, mu ntara y’Iburasirazuba. Ise w’uyu mwana yishwe mu mwaka wa 2000, byitwa ko azize urupfu rutunguranye, bivuze ko uyu mwana ari imfubyi yakagombye gufashwa tunakurikije ibyiciro by’urugero rw’ubukungu Leta muyoboye yashyizeho kuko abarizwa mubo mwise Abahanya.
Ibyo byo gufashwa siko byagenze nkuko no kubandi banyeshuri nabo bujuje ibyangombwa byo gufashwa badahabwa amahirwe yo kwiga nk’ayabagenzi babo b’Abatutsi, na Nshimiyimana Jean Walter ntiyafashijwe. Ahubwo Leta muyoboye yasohoye Liste ivuguruye y’ibyiciro by’urugero rw’ubukungu habonekaho amazina y’abatindi nyakujya iyo Liste ntiyakurikizwa kuko yabaye nkiyo guhuma amaso abaharaniraga kurwanya ako karengane. Nabayigaragayeho ntibabonye Buruse yo kwiga. Abatarabonye ababafasha b’abagiraneza bicaye iwabo mu mago. Nyuma icyakurikiyeho, abanyeshuri baje babiyambaza Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe ngo mubafashe kumvikanisha akarengane kabo bibaviramo gufungwa, gukubitwa, kumugara, urundi urugero rw’akarengane twabagezaho ni Icyitonderwa Jean Baptiste wari umwe muri abo banyeshuli akaba akiborera ubu muri gereza.
Ntabwo byagarukiye aho gusa kuko akarengane karakomeje nk’izindi ngero twavuze hejuru ndetse nizindi nyinshi tutarondora. Uyu Nshimiyimana Jean Walter amaze kubura Buruse yahisemo kujya gushaka akazi k’ubuzamu, ngo abone uko yasunika iminsi ngo abe yakwiga nk’abandi. Nibwo yabonye akazi ko kurara izamu kuri Rwandan Education Board (REB) agakora neza abivanga no kwiga. Birumvikana ko bitari bimworoheye kandi ko ubuzima uwo munyeshuri abamo budahuye n’Iterambere igihugu cy’U Rwanda cyamamaza kinashimirwa kw’Isi hose.
Mu ijoro ryo kwa gatanu taliki ya 14 Gashyantare 2014, nkuko byari biteganyijwe, Nshimiyimana Jean Walter ntiyari yaraye izamu iryo joro kuko yagombaga gukora amanywa akurikiyeho. Nibwo abagizi ba nabi baje iryo joro kumena ikirahure kuri REB. Havugwa ko bahibye Ordinateur portable imwe ariko mu itangiriro bavugaga ko bamenye ibirahure ntibagira icyo biba. Umwana yaje gufungirwa kuri gereza ya Remera taliki ya 14/02/2014 nta gikurikirana afite. Ubu yiteguye kumanurwa muri gereza nkuru ya Kigali (1930) kuri uyu wa kabili  aho azashinjirizwa ibirego ngo byo kurangara ntiyite ku kazi ashinzwe ngo no kuba yaragambaniye aho yararaga izamu.
None nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, nkuko twatangiye tubibabwira, ntabwo ako karengane gakorerwa urubyiruko kajyanye n’uko mwirwa murata iterambere ry’U Rwanda, munyomoza abahakana ko  mu Rwanda hari amahoro n’uburengazira busesuye. None se amahoro ari he mu gihe ubuzima bw’abana nkaba butubahirizwa aho usanga umwana nkuyu wigaga Kaminuza ngo azateze igihugu cye imbere, ubuzima bwe buhinduka mu kanya nkako guhumbya ? Ni ikihe cyizere yagirira Leta mu gihe ejo hazaza bazamuhimbira ibyaha akarangiriza ubuzima bwe muri Gereza ? Mwibaze Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe nkamwe b’ababyeyi ndetse n’abandi bose mufatanije kuyobora U Rwanda, umwana wanyu akuwe mu ishuri (Kaminuza) akajyanwa kuba muri Gereza, ngo kuko akekwa kuba yaribye cyangwa yaribishije ordinateur kandi azira ubusa.
Tubandikiye tubasaba ko rwose mu mitegekere yanyu hamwe nabo muyoborana mwashyira mu gaciro mukareka guhindura ubusa ubuzima bw’abantu. Niba mwaragize amahirwe yo kubaho mumerewe neza mwe n’abanyu mukibuka ko n’izibika zari amagi kandi ko ntabapfira gushira maze mugaha agaciro rubanda rugufi n’ururerure ntawe mutandukanije nundi.
Tukaba turangije tubasaba ko mwarenganura uyu mwana utagira kivugira na kirengera agafungurwa. Mwaba kandi mushyigikiye ko atakomeza kwiga, ntiyoherezwe nabwo muri Gereza ahubwo wenda mukamukurira inzira ku murima agasanga bagenzi be baretse amashuri y’isumbuye kubera ubukene nubwo twumva ko ataricyo gisubizo gikwiye abayobozi nkamwe muzi akamaro k’Ishuri.
Nyakubahwa Minisitiri w’intebe, Ikigo kirwanya Umuco wo Kudahana no Kurenganya mu Rwanda (CLIIR), ubandikiye wizeye ko ububasha muhabwa n’amategeko no munshingano zanyu zo gukemura ibitagenda neza mu gihugu mukoresheje inzego zose z’igihugu, muzarwanya kano karengane ka Nshimiyimana Jean Walter kandi mugaharanira uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ku banyarwanda bose nta vangura.
Mugihe tugitegereje ko hari icyo mwatanga nk’igisubizo kinoze kubyo tubasaba, tubaye tubashimiye.
Bikorewe i Buruseli kuwa 23 Gashyantare 2014,

Alain MUSONI,
Ushinzwe muri CLIIR l’Observatoire Rwandais des Droits de l’Homme (ORDHO)

Bimenyeshejwe:
Umukuru wa Police y’u Rwanda
Umukuru wa Parike nkuru ya Kigali
Gouvernement y’u Rwanda
Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda