IBARUWA IFUNGUYE IGENEWE IMILYANGO IBUKA, AVEGA, AERG NA GAERG
Buruseli, 11 Ukwakira 2014
Bavandimwe bacu muhagarariye amashyirahamwe y’abacikacumu Tutsis,
Tuboneyeho umwanya wo kubasuhuza tubamenyesha ko ibarwa mwandikiye BBC twayibonye bityo tukaba twifuje kubagezaho ibikurikira :
• Documentaire yamamajwe na BBC tariki ya 01/10/2014 nta hantu na hamwe ihakana cyangwa ipfobya ubwicanyi bwabahekuye natwe bukaduhekura, bukatugira imfubyi n’abapfakazi. Nta nahamwe iyo filimi ikomeretsa cyangwa ishinyagurira abacikacumu abo aribo bose. Baba abiciwe mu Rwanda guhera 1990 cyangwa mu mashyamba ya Kongo guhera 1996 kugeza muri uyu mwaka wa 2014 iyi filimi isohotsemo.
• BBC yahaye ijambo ABATANGABUHAMYA (Kayumba Nyamwasa, Karegeya Patrick, Rudasingwa Théogène, Ruyenzi Paul), ABASHAKASHATSI (ba porofeseri b’abanyamerika, Christian Davenport na Allan Stam), ABAHAGAZE kuri ubwo bwicanyi (témoins nka Colonel Luc Marchal), abigeze kuyobora Urukiko rwa TPIR (nka procureure Carla Del Ponte), ABACIKACUMU ry’ingabo za Kagame muri Kongo, n’abandi benshi.
• Umunyamakuru wa BBC, Jane Corbin, mu gihe yari mu Rwanda muri Mata 2014, yashatse guha ijambo abategetsi n’abandi babyifuza barimo na Perezida Paul Kagame baramuhunga. Benshi mu bategetsi bo mu Rwanda bafite ako kamenyero ko kudatinyuka gusubiza ibibazo by’abanyamakuru igihe bikenewe. Basanzwe bakwepa abanyamakuru b’Ijwi rya Amerika cyangwa BBC Gahuzamilyango nkuko byakunze kugaragara, hishwe cyangwa hanyerejwe abantu mu Rwanda. Ndetse niyo habonetse imirambo y’abishwe mu kiyaga cya RWERU i Burundi, abategetsi b’u Rwanda barushanwa mu guhakana no kubeshya. Uko gutinya abanyamakuru kandi niko kwatumye itangazamakuru ryigenga rizima mu Rwanda abanyamakuru bigenga bamwe bakicwa :
Ø Charles Ingabire wayoboraga Inyenyeri News,
Ø Rugambage Jean Léonard wa Journal Umuvugizi,
Ø Hakizimana Apollo wa Journal Umuravumba wiciwe i Kigali ku Mumena kuri 27 Mata 1997,
Ø Mutsinzi Edouard wa Journal Le Messager bakamugira ikimuga kuri 31/01/1995).
Ø Abandi banyamakuru barafungwa cyangwa barahunga. None na BBC iribasiwe nta soni koko!
• Imilyango yanyu nk’abacikacumu nta burenganzira na bumwe ifite bwo gukingira ikibaba abicanyi niyo baba bakomoka mu bwoko mubarirwamo. Nta burenganzira mufite bwo gusisibiranya amateka mabi yaranze itsembamoko ryakorewe mu Rwanda no muri Kongo nkuko byagaragajwe na Raporo MAPPING ya LONI kw’iyicwa ry’impunzi z’abahutu n’abakongomani muri Kongo. BBC irigenga kuko mwabonye muri iyo filimi ko na TONY BLAIR na Bill CLINTON bavugwaho kuba bakingira ikibaba Perezida Kagame.
• IBUKA, AVEGA, AERG na GAERG muhagarariye abacikacumu TUTSIS bafite umubabaro wumvikana wo gupfusha ababo. Twabasabaga kugira ubutwari bwo kwemerera ko n’abandi bacikacumu biciwe ababo n’ingabo za FPR nabo bakibukwa, bakarengerwa kandi bagahabwa ijambo n’ibinyamakuru nka BBC, Ijwi ry’Amerika, RFI, Deutshe Welle, CNN, France 24, RTBF, RTL-TVI, n’ibindi.
Nta mpamvu nimwe mufite yo kwamagana BBC kuko yakoze akazi kayo ko gutara amakuru. Turangije tubasaba kudahinduka ibikoresho bya Leta ya Perezida Kagame mu gukingira ikibaba abahekuye abanyarwanda mu bwicanyi bwayogoje u Rwanda na Kongo.
Mugire amahoro kandi namwe muyatange.Twese tworoherane, twirinde gusibanganya amateka yacu kandi dutange ihumure ku banyamakuru, abashakashatsi, abatangabuhamya n’abandi bacikacumu batari muri IBUKA nabo bavugishe ukuri kuzira iterabwoba.
Uhagarariye Société Civile Rwandaise en Belgique,
Joseph MATATA, Umuhuzabikorwa wa CLIIR